xalomon shared a photo from Flipboard

Umusaza umwe w’i Butamwa yari mu bitaro arembye cyane, atumaho umuryango abahungu be babiri, umukobwa n’umufasha we. Aratangira ati Kalisa mfura yanjye, ngusigiye ziriya nzu za ruguru stade y’I Nyamirambo. Ilibagiza mukobwa wanjye, wowe ngusigiye ya mazu ava ku musigiti kwa Kadhafi kugera kuri Mirongo ine. Kibwa bucura bwanjye, wowe uracyari muto ufite n’ingufu nyinshi, ngusigiye ya mazu yose amanuka kuri ya kaburimbo nshya yo kuri Mirongo Ine kugera kuri Cercle. Mugore nkunda, wowe ndabizi uranakuze, ngusigiye hariya mu mujyi hose. Umuforomo wari uri aho hafi ari kumva ijambo ry’umusaza abwira wa mudamu ati uzi ko burya hari abantu bakize? Murumva imitungo yose uyu musaza abasigiye?!! Wa mudamu aramureba araseka ati imitungo? Aho yavugaga hose ni aho yajyaga agemura amata!😂

xalomon Via Flipboard
This image was shared from Flipboard, a fast, beautiful way to flip through the news, photos and updates your friends are sharing on Facebook, Twitter, Flickr, Google+ and Instagram.
Free Download! App Store Badge